Indatwa
81 FOLLOWERS
Indatwa brings you the latest articles and news on everyday incidents, developments, and more.
Indatwa
23h ago
Secondo Olivier wahoze ari umwe mu bakozi kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda “Rwanda Broadcasting Agency RBA”mu itsinda rishinzwe gufata amashusho, yatunguye benshi ubwo yabonwaga muri bamwe mu barwanya gahunda za Leta y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi gikomeje kuba indiri y’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
Secondo Olivier ni uwa 3 ku murongo w’inyuma uturutse iburyo wambaye akagofero kajya gusa n’umuhondo.
Ni mu gihe Abanyarwanda bashyira mu gaciro bakomeje kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo mu mahoro n’ubumwe, mu gihugu cy’u Bubiligi hakomeje kurangwa ibikorwa bigayitse by’abatavuga ru ..read more
Indatwa
1w ago
Abatuye mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa Kigali by’umwihariko mu mudugudu wa Kibisogi , baravuga ko umuhanda wabo wari warangiritse wasanwe ugiye kubabera imbarutso yo kuva mu bwigunge kandi umuhanda mushya uzoroshya ubuhahirane n’ingendo.
Mont kigali: Barishimira isanwa ry’umuhanda wari warangiritse
Aba baturage bavuga ko uyu muhanda wasanwe uzatuma abagorwaga no kujya gushyingura ababo mu irimbi rya Muganza bahagera kuburyo bworoshye, bashimangira ko uyu muhanda watumye ubutaka bwabo buzamura agaciro kuko byakorohera buri wese kuhagera.
Ngo mu bihe byo hambere wasangaga hari ubwo u ..read more
Indatwa
1w ago
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024 nibwo Abakristu ba ADEPR Paruwasi ya Muganza bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho Kwibuka Twiyubaka ariyo ntego bahuriyeho n’abandi banyarwanda.
ADEPR Paruwasi ya Muganza yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Ni umuhango watangiwemo ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Abakristu bashishikarizwa kwimakaza indangagaciro za gikristu kugira ngo Jenoside itazasubira haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Rev Past.Nshutiraguma Jean Baptiste umushumba w’Itorero ADEPR Paruwasi ya Muganza  ..read more
Indatwa
2w ago
“Tuzi neza uko Gasogi yasezereye APR FC mu gikombe cy’Amahoro ikanahangana na Police FC, bikwereka imbaraga ifite. Aka kanya se wavuga ngo Rayon Sports iracyari umukeba wa APR FC kandi iyirusha amanota 13?”
Kanyabugabo Mohamed ‘Hadji’ yari asanzwe ari umwe mu bakunzi ba Rayon Sports baguraga itike y’umwaka wose ingana n’ibihumbi 500 Frw ariko mu mwaka utaha bikaba bishobora kutamukundira kubera imyitwarire ye ku buyobozi. Si ibyo gusa kuko yahoze no mu kanama ngishwanama ka komite nyobozi.
Uyu mugabo kandi ni we wavuzweho gushyamirana n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, ubwo iyi ..read more
Indatwa
1M ago
Amakuru avuga ko umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro yapfuye afite imyaka 82, uyu mugabo yavuzwe cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’umwe mu bakize cyane u Rwanda rwagize.
Inkuru y’urupfu rwa Rujugiro yavuzwe cyane mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki 17 Mata, 2024.
Amakuru yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Rujugiro ari impamo.
Urukuta rwa The Chronicles kimwe mu binyamakuru bivuga amakuru agezweho hakoreshejwe umuyoboro wa X yahoze ari Twitter, rwavuze ko Rujugiro yapfuye afite imyaka 82.
Uyu mugabo wavukiye mu Rwanda ariko ku m ..read more
Indatwa
1M ago
Kuri iki Cyumweru mu Karere ka Musanze bakoze umugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ruva mu Mujyi wa Musanze ku isoko rya GOICO rwerekeza ahahoze hakorerera urwo rukiko, kuri ubu hahinduwe Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze.
Ahakoreraga Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri hagi ..read more
Indatwa
1M ago
Ubuyobozi bw’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga akorera mu karere ka Nyarugenge. Avuga ko bahiguye umuhigo, bakaba bishimira ko babonye ubutaka bwabo bashobora kuzashyiramo ikigo kizajya kifashishwa nabitoza gukora ibizamini byo gitwara ibinyabiziga, hifashishijwe Ikoranabuhanga.
Abibumbiye mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga mu karere ka Nyarugenge beseje umuhigo bagura ubutaka bunini bazakoreraho ibikorwa byabo
Babitangaje ubwo baguraga umutungo utimukanwa w’ubutaka buherereye mu mudugudu wa Nyabitare akagali ka Ruliba umurenge wa Kigali akarere ka ..read more
Indatwa
2M ago
Uruganda rucukura rukanatunganya amabuye y’agaciro y’amabengeza mu Karere ka Muhanga intara y’amajyepfo, ALTM Industrial Development Ltd, abaruhagararaiye bavuga ko baramutse babonye umuriro w’amashanyarazi byabafasha kwagura imirimo ikorerwa mu ruganda bakava kubakozi 47 bakagera ku bakozi 400 bakora amanywa n’ijoro.
Arasaba umuriro w’amashanyarazi, kugirango ave kubakozi 47 akoresha ubu , babe 400 bakora amanywa n’ijoro
Ibi bivugwa na Nyiri uruganda Tshenke Mayuke Alain, aho yagize ati “ndamutse mbonye umuriro w’amashanyarazi, uwo munsi nawubonye mu ruganda watuma tuzamura umubare w’a ..read more
Indatwa
3M ago
Amajyepfo: Abarwanashyaka ba Green Party bitoreye abazabahagararira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwamda
Abakandida bazahagararira Green Party mu ntara y’amajyepfo
Abakandida Depite batorewe mu turere tugize intara y’amajyepfo
Kamonyi: Jean de Dieu Murenzi
Denyse Ishimwe
Muhanga: Jean Luc Gasangwa
Delphine Uwineza
Ruhango: Nyiratebuka
Nzeyimana
Nyamagabe: Nkurunziza Emmanuel
Mutuyimana Louise
Nyanza : Valery Nsengumukiza
Clementine Ingabire
Nyaruguru: Umurisa Solange
Gustave Habimana
Gisagara: Eliab Bungurubwenge
Janine Uwihanganye
Huye : Nicolas Nininahazwe
Nyiramana Drothee ..read more
Indatwa
3M ago
Dr. Habineza Frank asanzwe ayobora ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party) akaba ari nawe warishinze nyuma y’igihe kinini abiharanira ko ryandikwa yahawe inshingano zo kuba ambasaderi w’umuryango uhuza amashyaka arengera ibidukikije ku isi hashingiwe ku muhate yagize mu kurengera ibidukikije n’ibyo yagezeho kuva mu 2018 ubwo yari ahagarariye ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika.
Dr Frank Habineza, yagizwe Ambasaderi w’ihuriro ry’imiryango igamije kurengera ibidukikije (Grobal Green) ku Isi
Jose Miguel Quintanilla na Bodil Valero ..read more