Rulindo: Ashingiye ku myaka ashigaje kubaho yicukuriye imva agihumeka
Umu Runga
by Phil Juma
2d ago
Umusaza utuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo mu Kagari ka Rwiri witwa Hakizinshuti Claude w’imyaka 85 y’amavuko, yacukuye imva yo kuzashyingurwamo igihe azaba apfuye. Uyu musaza ufite abagore 2 n’abana 15, yavuze ko ibi yabitewe n’uko adashaka kurushya abazamushyingura. Uwo musaza w’imyaka 85 y’amavuko, aganira na TV1 yavuze ko imyaka amaze ari yo myinshi kurusha iyo ashigaje. Ati: “Ubu nsigaje imyaka ibiri cyangwa itatu, itanu nahisemo kubaka iyo mva ndayicukura, nshyiraho amatafari byose birahari.” Hakizinshuti Claude ntiyemeranya n’abavuga ko yikunguriye kuko ngo babivuga batazi ..read more
Visit website
Padiri washinjwaga ubusambanyi yahawe kuba ushinzwe amasomo muri GS Musenyi
Umu Runga
by Phil Juma
2d ago
Umupadiri wo muri Diyosezi ya Gikongoro wigeze guhagarikwa by’agateganyo mu mpera za 2018, ashinjwa ubusambanyi n’ubusinzi bukabije, nubwo kugeza ubu atabashije kwihana ngo asubizwemo, yahawe inshingano bivugwa ko akora neza zo kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Musenyi. Ushinzwe uburezi gatolika muri Diyosezi ya Gikongoro, Padiri François Xavier Kabayiza, avuga ko Padiri Augustin Ndikubwimana ari we wahagaritswe, ubu akaba ashinzwe amasomo mu ishuri rya GS Musenyi riherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha, ndetse ngo akora neza inshingano ze. Ati: “Ubundi igipadiri kigira ib ..read more
Visit website
Umutoza wa AS Kigali WFC wakubise uwa Rayon Sports WFC yahawe ibihano
Umu Runga
by Phil Juma
2d ago
Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA, kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho ku mukino wa ½ wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro uheruka guhuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC. Uyu mukino wari wahuje amakipe yombi mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro wabaye taliki 24 Mata 2024, AS Kigali WFC yarasezerewe, nibwo Ntagisanimana Saida yakubise urushyi Rwaka Claude washaka kumusuhuza umukino urangiye undi atabishaka. Ku wa Gatanu taliki 26 Mata 2024 FERWAFA yahise itumiza abo batoza bombi, bamenyeshwa ko ku wa Gatandatu t ..read more
Visit website
Rubavu: RIB ifunze ukekwaho gukubita inkoni zaviriyemo urupfu uwo babanaga
Umu Runga
by Phil Juma
2d ago
Mu Karere ka Rubavu umugabo witwa Hagumimana Emmanuel yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we bari bamaranye amezi abiri babana mu nzu batarasezeranye bikamuviramo urupfu. Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 28 Mata 2024, bibera mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kanyundo ho mu Murenge wa Mudende. Bivugwa ko izi nkoni zaviriyemo uyu mugore gupfa, yazikubiswe ku wa 25 Mata 2024, akahukanira iwabo ari naho yarembeye bagerageza kumujyana kwa muganga apfira mu nzira. Murindangabo Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, yatangaje ko uyu mugabo yari amaranye n’um ..read more
Visit website
Rwamagana: Yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Umu Runga
by Phil Juma
2d ago
Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko, witwa Nkurikiyimana Theoneste yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 28 Mata 2024, bibera mu Murenge wa Muyumbu mu Kagari ka Bujyujyu ho mu Mudugudu wa Gishaka. Umurunga wamenye amakuru ko ukekwaho kwiyahura yari afitanye n’umuryango we amakimbirane ashingiye ku mitungo. Bwana Muhamya Amani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, yemereye Umurunga ko uyu mugabo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, gusa yavuze ko hataramenyekana impamv ..read more
Visit website
Nyamasheke: RIB ifunze umugabo ukekwaho kwica umugore n’umwana yari atwite
Umu Runga
by Phil Juma
2d ago
Ndayambaje Antoine wo Mu Karere Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Mukansengimana Clémentine w’imyaka 42 y’amavuko, amusatuye inda akamukuramo umwana w’amezi 7 yari atwite. Uwo mubyeyi wapfanye n’umwana we, bivugwa ko yari atwitiye uyu mugabo bikekwa ko yamwishe inda ya karindwi, kuko bari basanzwe bafitanye abana batandatu. Iyi nkuru y’incamugongo yahuruje abaturage benshi bo mu Mudugudu wa Cyato mu Kagari ka Murambi ho mu Murenge wa Cyato, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 29 Mata 2024. Bwana Harindintwari Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umu ..read more
Visit website
Video:Guershom Kahebe yandagaje ubutegetsi bwa Tshisekedi ashimagiza M23
Umu Runga
by Umurunga.com
2d ago
Guershom Kahebe aherutse kwiyunga ku mutwe wa M23, ubwo yasubiraga muri America, akigerayo yifashe amashusho yifatira ku gahanga ubutegetsi bwa Tshisekedi. https://x.com/Shyamba12/status/1784684803318575534 Yagize ati:”Ubwo nari ndi muri Congo, niboneye ukuri guhari, ahantu yacunzwe na AFC-M23 abaturage baratekanye, bameze neza, gusa aharinzwe n’ingabo za FARDC, abaturage babayeho nabi, nta mutekano bafite”. Yokomeje avuga ko n’ubwo wamushyira icyuma ku muhogo atahisha ukuri yabonye, ati:”Njye narabyiboneye, n’ubwo wanshyira icyuma ku muhogo, nzavugisha ukuri. Nasomye byinshi naganiriye n’aban ..read more
Visit website
DRC: AFC yandikiye iburira Perezida Macron ku kuba agiye kwakira Tshisekedi
Umu Runga
by Phil Juma
2d ago
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron witegura kwakira uwiswe umujenosideri Perezida wa Repubulika ya Demokrasi ya Congo Félix Tshisekedi Tshilombo, yavuzweho n’ihuriro rya AFC rya Corneille Nanga. Mu ibaruwa iri huriro ryandikiye Perezida Macron, abazwa ukuntu u Bufaransa nk’igihugu gikomeye, cyitegura kwakira Perezida Tshisekedi uzwiho guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ibaruwa yanditswe iragira iti: “Muri iki gihe tubona demokarasi yo mu gihugu cyacu uko ihagaze. Tuba twiteze ubufasha buva mu bihugu bikomeye birimo n’u Bufaransa.” Ikomeza iti: “Dufite ubwoba ko u Bufaransa busa n’ubwabuze ..read more
Visit website
Breaking: Hafi igihugu cyose umuriro uburiye rimwe, REG irisegura
Umu Runga
by Gilbert Niyisengwa
2d ago
Hirya no hino mu gihugu guhera ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024 habaye ibura ry’umuriro nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga abantu bacitsemo igikuba. Umuriro watangiye kubura mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri mu bice bimwe na bimwe n’ahandi henshi mu bice by’igihugu ugenda ubura gahoro gahoro. REG irahumuriza abakiriya bayo ko iki kibazo kiza gukemuka vuba. Iti:” Bakiriya bacu. Ibice bimwe na bimwe bibuze umuriro kubera ikibazo cya tekiniki kibayeho. Mwihangane turi gukurikirana ngo icyo kibazo gikemuke. Mutwihanganire. Murakoze.” The post Breaking: Hafi igihugu cyose ..read more
Visit website
Gatsibo: Inkuru nziza ku bana batatu, b’imyaka itatu bari bamaze iminsi itatu barabuze
Umu Runga
by Gilbert Niyisengwa
5d ago
Abana batatu b’abakobwa bari baburiwe irengero bamaze kuboneka bose ari bazima, baboneka mu kandi karere basa nabi bisa nk’aho babaga hafi y’igishanga. Amakuru agera ku MURUNGA, aturuka kuri umwe mu barangishaga aba bana, avugako mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024 aribwo bari bavuye gufata aba bana bagaruwe mu rugo. Avuga ko aba bana babakuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, mu gihe iwabo ari mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo. Akomeza avuga ko umwe mu bakekwaho ibura ry’aba bana yaba yamenyekanye ndetse inzego zibishinzwe ziri kumukurikirana. Aba b ..read more
Visit website

Follow Umu Runga on FeedSpot

Continue with Google
Continue with Apple
OR