Kamonyi-Nyarubaka/Kwibuka30: Imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame iduha icyizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi-Visi Meya Uwiringira Marie Josee
Intyoza.com
by Umwanditsi
3d ago
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee yasabye abaturage b’Umurenge wa Nyarubaka n’inshuti zabo baje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira ko buri wese yumva akamaro ko kwibuka kandi akabigira ibye. Yabasabye kuzirikana ko Igihugu gikenewe atari ikirangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri. Ahamya ko; Imiyoborere myiza ya Leta y’Ubumwe irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame  itanga icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Kwibuka i Nyarubaka, byabanjrijwe no kunamira ndetse ..read more
Visit website
Kamonyi-Mugina/Kwibuka30: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barasaba kubakirwa urwibutso rwagutse rujyanye n’amateka
Intyoza.com
by Umwanditsi
5d ago
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, basaba ko bakubakirwa urwibutso rwagutse rujyanye n’amateka y’ibyabereye muri iki gice cy’Amayaga. Hiciwe Abatutsi benshi nyuma yo kwicwa k’uwari Burugumesitiri wa Komine Mugina, Callixte Ndagijimana wari warabarwanyeho igihe kitari gito. Gusaba kubakirwa Urwibutso rujyenye n’amateka, babigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Mugina kuri uyu wa 26 Mata 2024. Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Rwaka Pierre Claver, yibukije Abanyamugina(Amayaga) hamwe n ..read more
Visit website
Kamonyi-Karama/Kwibuka30: Kwiyubakamo Ubudaheranwa bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko mwazima-Guverineri Kayitesi
Intyoza.com
by Umwanditsi
1w ago
Umurenge wa Karama wo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 22 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi wari umushyitsi mukuru, yihanganishije Abarokotse Jenoside, abasaba kutemera guheranwa n’agahinda, abasaba Kwihangana no Kwiyubakamo“ UBUDAHERANWA” nk’imwe mu ntwaro izagamburuza uwifuzaga wese ko bazima. Ati“ Mukomeze kwihangana no kwiyubakamo Ubudaheranwa kuko ari byo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko mwazima”. Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Karama, cyabereye ku rwibutso r ..read more
Visit website
Kamonyi-Rukoma: Umwe muri Batatu bagwiriwe n’ikirombe araye akuwemo bagenzi be baraye mu nda y’Isi
Intyoza.com
by Umwanditsi
1w ago
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Mata 2024 ahagana ku I saa kumi n’ebyiri nibwo uwitwa Bucyanayandi Evaliste, umwe mu bakozi batatu ba Koperative KOMIRWA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma yakuwe mu kirombe cyari cyamugwiriye we na bagenzi be babiri, barayemo. Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ava mu baturage by’umwihariko abakora ubucukuzi muri Rukoma batabaye, akanemezwa kandi n’ubuyobozi ni uko uyu muturage yakuwemo ari muzima ariko igice cye cyo hasi gisa n’icyabaye Pararize ariko hejuru ari nta kibazo ndetse aganira. Uyu wakuwe muri iki kirombe ..read more
Visit website
Kamonyi-Rukoma: Batatu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y‘agaciro
Intyoza.com
by Umwanditsi
1w ago
Abakozi batatu ba Koperative KOMIRWA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma bagwiriwe b’ikirombe mu ma saha ya mugitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2024. Kurokoka iyi mpanuka bakabonwa ari bazima si icyizere ku bahari mu gikorwa cyo kubashakisha mu nda y’Isi. Abagwiriwe n’iki kirombe ni; Bucyanayandi Evaliste ufite 27 y’amavuko, Niyitegeka Etienne w’imyaka 43 hamwe na Twizeyimana Emmanuel ufite imyaka 24 y’amavuko. Bose amakuru yabo yamenyekanye biturutse kuri bagenzi babo barokotse iyi mpanuka kuko bo batari mu Ndani. Mandera Innocent, Umunyamabanga Nsh ..read more
Visit website
Kamonyi-Rukoma/Kwibuka30: Urukundo n’Ubumwe niwo murage dukwiye kubakiraho“UBUDAHERANWA”bw’Abanyarwanda-Visi Meya Uwiringira
Intyoza.com
by Umwanditsi
1w ago
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee, yasabye Abaturage b’Umurenge wa Rukoma n’inshuti zabo zaje ku bafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ko icyo buri wese asabwa ari ukubakira ku Rukundo no gushyira imbere Ubumwe byo nkingi ikomeye yo kubaka“UBUDAHERANWA” bw’Abanyarwanda. Yibukije ko abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nta mwanya bafite kandi ko amategeko arahari ku bameze batyo. Visi Meya Uwiringira, avuga ko Gahunda y’UBUDAHERANWA yatang ..read more
Visit website
Kamonyi-Kayenzi/Kwibuka30: Kwibuka bikwiye kutubera inzira yo gutekereza imibanire yacu nk’Abanyarwanda-Meya Dr Nahayo
Intyoza.com
by Umwanditsi
1w ago
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere kuri uyu wa 19 Mata 2024 yifatanije n’Abanyakayenzi hamwe n’inshuti zabo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yababwiye ko “KWIBUKA” bikwiye kubera Abanyarwanda inzira nziza yo kurushaho gutekereza ku mibanire yabo myiza. Yasabye buri wese kurushaho gushyira imbere ibimuhuza na mugenzi we nk’Abanyarwanda kuko“ UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU”. Meya Dr Nahayo, yabanje gushimira Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi(R.P.A) kuba zarahagaritse Jenoside amahanga arebera, Uyu munsi hakaba hari ababasha gutanga ubuhamya bw’uko barokotse kandi b ..read more
Visit website
Intara y’Amajyepfo/Kamonyi: RMB yashyizwe mu majwi mu gutiza umurindi ubucukuzi butemewe
Intyoza.com
by Umwanditsi
1w ago
Intero yari imwe, haba mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Abayobozi b’Uturere(Meya), inzego z’umutekano zitandukanye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, aho babwiye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peterori na Gaz( Rwanda Mining Boad-RMB) ko kuba rudatanga ibyangombwa by’ubucukuzi ari kimwe mu bibazo bituma bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko. Benshi mu babukora bahawe izina ry’“Abahebyi”. Mu ishusho cyangwa imbonerahamwe igaragaza Ibirombe ndetse n’Impanuka zabibayemo mu mwaka wa 2023-2024 mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye na Nyamagabe( aba bayobozi bose ..read more
Visit website
Kamonyi-Rugalika: Ntimukikureho inshingano nk’Ababyeyi ngo mushake kuzohereza ku kigo cy’ishuri-Meya Dr Nahayo
Intyoza.com
by Umwanditsi
2w ago
Byatangiye umwe mu baturage wari mu nteko rusange y’Abaturage yo kuri uyu wa 16 Mata 2024 mu kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika avuga uburyo barumuna be babiri harimo uwiga umwaka wa mbere mu ishuri ribanza rya Kinyambi birukanywe kubera amafaranga y’ishuri. Meya yabwiye abaturage ko bidashoboka ko umwana yirukanwa, asaba Umuyobozi w’Uburezi mu Murenge ngo asobanure. Mu gusobanura, yavuze ko nta mwana wirukanwa, ko nta muyobozi w’ishuri wigeze yirukana umwana. Abaturage nti batumye akomeza kuko basakurije rimwe bagaragaza ko abeshye. Meya Dr Nahayo Sylvere yahise akemura ikibazo, ariko kan ..read more
Visit website
Kamonyi-Rugalika: Ibihembo by’Umurenge n’Akagari bya mbere muri Mituweli byatangiwe mu murenge wabaye uwanyuma
Intyoza.com
by Umwanditsi
2w ago
Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika, Akagari ka Sheri kuri uyu wa 16 Mata 2024 katangije ku mugaragaro Ubukangurambaga bw’umwaka wa Mituweli(ubwisungane mu kwivuza)2024-2025. Umwaka ushize wa 2023-2024 ibihembo bya mbere byegukanywe n’Umurenge wa Kayenzi mu gihe Akagari ka mbere ari aka Mukinga( bibaye imyaka 3 ntawe ugahiga) ko mu Murenge wa Nyamiyaga. Bahembwe Igikombe cy’Ubudashyikirwa n’icyemezo( Certificat) cy’Ubudashyikirwa. Ibanga ryo gutsinda babwiwe ko riri kwa“Mutwarasibo”. Gutangira ibihembo mu Murenge wabaye uwanyuma mu kwishyura Ubwisungane mu kwivuza-Mituweri, byasobanuwe k ..read more
Visit website

Follow Intyoza.com on FeedSpot

Continue with Google
Continue with Apple
OR