Kenya: Abasaga 100 bamaze guhitanwa n’umwuzure
Imvaho Nshya
by KAMALIZA AGNES
1h ago
Guverinoma ya Kenya n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare ,Croix-Rouge , batangaje ko umwuzure wibasiye iki gihugu umaze guhitana abantu 181 mu gihe abarenga igihumbi bavuye mu byabo. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko umwuzure wangije byinshi birimo inzu n’ibikorwa remezo ndetse umubare w’abamaze guhitanwa ukaba urenze uw’abahitanywe n’umwuzure waturutse ku miyayaga yo mu bwoko bwa El Nino mu mpera z’umwaka ushize. Umuvugizi wa guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, ku wa 30 Mata yatangaje abagera ku 190.942 bakuwe mu byabo barimo 147.000 bo mu Mujyi i Nairobi, mu gihe 91 ..read more
Visit website
IGP Namuhoranye yasubije abibaza ku hazaza ha Mashami
Imvaho Nshya
by NTAWITONDA JEAN CLAUDE
4h ago
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yavuze ko bifuza gukomezanya n’abatoza ba Police FC barangajwe imbere na Mashami Vincent kuko akazi babatumye bagakoze ku rugero rwa 75%. IGP Namuhoranye yabitangarije mu muhango wo kwishimira Igikombe cy’Amahoro cyegukanywe na Police FC nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 ku wa 1 Gicurasi 2024. Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Félix Namuhoranye, yashimye umusaruro Police FC yabonye kuko ungana na 75% y’ibyo bari biyemeje, asaba ko wazongerwa mu mwaka w’imikino utaha. Ati: “Nidutwara ibikombe bibiri mu mw ..read more
Visit website
Umunsi Rusesabagina yishyuza Abatutsi ngo bahabwe ubuhungiro Munyeshyaka akabica
Imvaho Nshya
by KAYITARE JEAN PAUL
4h ago
Tariki ya 2 Gicurasi mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza iburizwamo ry’umugambi wo kwica impunzi ziganjemo Abatutsi zari zahungiye muri Hoteli ya “Mille Collines” no muri za kiliziya mu Mujyi wa Kigali tariki ya 2/5/1994. Ukuburizamo ubwicanyi ku mpunzi zahungiye muri Hoteli ya “Mille Collines” Tariki 2 gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yashatse kwica Abatutsi bari bahungiye muri  Hotel des 1000 Collines I Kigali: ubwo Jenoside yari igeze hagati impunzi ziganjemo Abatutsi benshi zari zahungiye ..read more
Visit website
UEFA Champions League: Borussia Dortmund yatsinze PSG umukino wa 1/2
Imvaho Nshya
by SHEMA IVAN
5h ago
Borussia Dortmund yatsinze Paris Saint-Germain (PSG), igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League.  Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024 ku kibuga Signal Iduna Park mu Budage.  Muri rusange, uyu mukino watangiye utuje cyane, amakipe yombi yigana bikomeye, bityo ntihabonekemo uburyo bwinshi bw’ibitego. Mu minota 30, Dortmund yatangiye gusatirana imbaraga, cyane ku mipira myinshi yanyuraga ku ruhande rw’iburyo rwariho Jadon Sancho. Ku munota wa 36, Nico Schlotterbeck yateye umupira muremure imbere, rutahizamu Niclas Füllkurg awufunga ..read more
Visit website
Burna Boy yiyongereye ku banyafurika bakoze amateka muri Amerika
Imvaho Nshya
by MUTETERAZINA SHIFAH
11h ago
Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Nigeriya Damini Ebunoluwa Ogulu MFR uzwi cyane nka Burna Boy, yiyongereye ku banyafurika bakoze amateka muri Amerika, nyuma yo kuba umunyafurika wa mbere winjije amafaranga menshi mu gitaramo yakoreye muri Amerika. Ni ibyagaragajwe muri Raporo y’ikigo cyitwa Touring Data yanyujije kuri X, igaragaza ko Burna boy ari we muhanzi nyafurika winjije amafaranga  menshi tariki 2 Werurwe 2024 mu gitaramo yakoreye muri  TD Garden Arena i Boston isanzwe  yakira abantu ibihumbi 19. Icyo kigo kigaragaraza ko muri uyu mwaka uyu muhanzi akomeje gukora ..read more
Visit website
Kayonza: Umwana w’imyaka ibiri yaguye mu kinogo arapfa
Imvaho Nshya
by NSHIMIYIMANA FAUSTIN
12h ago
Umwana w’imyaka ibiri yaguye mu kinogo bacukuye bashyiramo shitingi ifata amazi ava ku nzu arapfa. Ibi byabaye mu masaha ya saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari  ka Gahini mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.  Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko nyina w’uyu mwana yari yasuye mubyara we bavuye i Musanze, ariko umwana aza gucika umubyeyi we agwa mu kinogo cyari kiretsemo amazi ajyanwa ku Bitaro i Gahini ariko aza gupfa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aya makuru ari mpamo.  Y ..read more
Visit website
Yavukanye ingazo y’ubusizi mu gisekuru cya Sekarama ka Mpumba 
Imvaho Nshya
by MUTETERAZINA SHIFAH
12h ago
Umusizi Sekarama Theogene ukomoka ku gisekuru cya Sekarama ka Mpumba, ni igihamya kiri mu bishimangira ko ingazo y’ubusizi bigoye ko yazima kuko ishobora guhererekanywa mu bisekuru.  Sekarama ka Mpumba wamenyekanye guhera mu kinyejana cya 19, mu Bisigo birimo nka Nacumuye iki Mwimanyi, Intege nke z’Ubusaza n’ibindi, ibirari by’inganzo ye byigagarariza mu bo mu gisekuru cye mu kinyejana cya 21.  Uyu Sekarama Theogene, yemeza ko inganzo ye ayikomora mu muryango, cyane ko yisanze mu bana bose bavukana ari we wahawe izina rya sekuruza. Uyu musizi avuga ko sekuru ubyara umwe mu babyeyi be ..read more
Visit website
Kayonza: Umwarimu wasohokeye kuri Muhazi yarohamye arapfa 
Imvaho Nshya
by NSHIMIYIMANA FAUSTIN
14h ago
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi 2024, umusore w’imyaka 26 wigishaga ku ishuri ry’Imyuga rya Kayonza TVET School (Kayonza Vocational School) yapfuye arihamye  mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yari yasohokanye n’inshuti muri Jambo Beach. Mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo yaguye muri Muhazi ari koga ariko aza kurohomamo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bagerageje kumushakisha ariko ntibamubona, igikorwa cyo kumushakisha kikaba kirakomeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ..read more
Visit website
U Rwanda rwahanze 90% by’imirimo rwiyemeje muri NST1
Imvaho Nshya
by KAMALIZA AGNES
16h ago
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA, yatangaje ko hamaze guhangwa imirimo irenga 90% mu myaka irindwi ishize ugereranyije n’intego igihugu cyari cyarihaye muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST1).  Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 01 Gicurasi 2024, ubwo hizihizwaga  Mpuzamahanga w’Umurimo, aho hanateguwe ukwezi kwahariwe umurimo hibandwa ku myaka 30 y’ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko n’ahazaza h’umurimo.  MIFOTRA yatangaje ko mu  myaka irindwi ishize hahanzwe imirimo  ikabakaba miliyoni imwe n’igice hibandwa ku rubyiru ..read more
Visit website
Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC
Imvaho Nshya
by SHEMA IVAN
16h ago
Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, kuri Kigali Pele Stadium. Umukino watangiye utuje ku mpande zombi ariko Police FC ikiharira umupira hagati mu kibuga.  Ku munota wa 3, Bugese FC yabonye uburyo bwa mbere y’izamu ku mupira Dushimimana Olivier yinjiranye ku ruhande rw’iburyo, asiga abakinnyi ba Police FC ateye ishoti rikomeye umupira ujya hanze y’izamu.  Ku munota wa 18, Bugesera FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira Ssentongo Farouk yakinanye neza na A ..read more
Visit website

Follow Imvaho Nshya on FeedSpot

Continue with Google
Continue with Apple
OR